Hakenerwa kirogarama ijana z‘imbuto kuri hegitari imwe (100kg/ha). Imbuto zinyanyagizwa mu mirongo itandukanywa na santimetero makumyabiri (20cm). Ubujyakuzimu bwa centimetero eshatu (3cm)
INdwara n’ibyonnyi by;ingano
Gutera umuti wica udukoko inshuro ebyiri igihe hagaragaye udukoko tw’ubuhunduguru n’utundi dutera virusi hakoreshejwe Dursban 48%EC cyangwa Sumithion 50% EC cyangwa Rogor 40% EC (Diméthoate), ml 15 kuri litiro 15 z’amazi kuri ari imwe. Guteramo inshuro 3 cyangwa 4 umuti urwanya indwara z’ibihumyo nka septoriose, umugese, n’uruhumbu (oidium) hakoreshejwe Orius, ml 10 kuri litiro 15 kuri ari 1. Kuvanamo ibihingwa byose byafashwe na virusi cyangwa bagiteri cyangwa izindi ndwara z’ibihumyo zituruka ku mbuto nk’inopfu na septoriose.