- Tegura ubutaka hakiri kare, nibura ibyumweru bibiri mbere yo gutera, mu gihe ubutaka bwumye wirinde ko burushaho kumagatana. Tegura ubutaka kugeza bworoshye, butarimo ibinonko, kugeza ku bujyakuzimu nibura bwa cm 30. Guhinga bishobora gukorwa hifashishijwe isuka cyangwa imashini zihinga. Mu gihe hashobora kubaho isuri cyangwa amazi yiretse, ni ngombwa guhinga ku mitabo.
UBURYO BWO GUTERA IBIRAYI
Koresha imbuto nziza kandi yizewe ivuye mu batubuzi b’imbuto bazwi. Ntukoreshe imbuto nto ivuye ku isoko, iba yuzuye indwara. Menya neza ko ibirayi by’imbuto bimaze kumera neza, bifite imimero ikomeye, y’icyatsi kijimye ndetse ari migufi (cm 1-2), kandi wirinde ibirayi bishaje bifite imimero miremire. Tera by’imbuto y’ibirayi ingana ahantu hamwe. Ushobora gutera imbuto mu mwobo cyangwa mu gaferegi. Gutera mabimba bishobora gukorwa mu murima uri ahantu hahanamye, haba imvura nyinshi, cyangwa hakunda kureka amazi. Tegura uduferegi cyangwa imyobo ihana intera ya cm 70-80. Ariko niba ubwoko bwawe bugira amababi menshi cyangwa aho utera hahanamye cyane, intera wayigeza kuri cm 90. Mu murongo, koresha intera ya cm 25 mu gihe ibirayi by’imbuto ari bito, cm 30 mu gihe ibirayi by’imbuto biringaniye, na cm 35 mu gihe ari binini.

