Mu Rwanda, ingano ni igihingwa cy’ingirakamaro. Nyamara muri iki gihe, imbuto ziriho zagaragaje kutihanganira indwara cyane, zigatanga umusaruro muke kandi ifarini yazo ntitange umugati mwiza. Ibi rero bisaba ko hashakwa imbuto nziza yakemura ibyo bibazo.
Akamaro k’ingano
Ingano zihingwa kugira ngo zitange ifarini yakoreshwa mu gukora :
— umugati,
— igikoma,
— umutsima,
— bazirya ari igiheri,
— zitanga isaso y’ibihingwa
- -ibisigazwa byazo bigaburirwa amatungo.